Tanga inkunga
Ikigo cya Refugee Development Center gifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zifite akamaro bitewe n’abantu b’abagiraneza batanga inkunga ku giti cyabo ngo zifashe abantu.Inkunga yawe y’amafaranga idufasha kubona ibikoresho bya ngombwa ku miryango mishya kuba yagira icyo igeraho. Turabashimiye!
Fasha RDC utanga inkunga rusange
Inkunga yawe izafasha muri gahunda z’ingirakamaro zitangwa na RDC zikurikira: Amasomo y’icyongereza, Kwigishwa, Kugirwa inama, Gusurwa mu rugo, Urugaga rw’abagore/abategarugori badoda, Umukino w’umupira w’amaguru ku mpunzi nshya, Kwigisha imiryango n’ibindi byinshi!
Tera inkunga RDC Inkunga yo mu gihe cy’Ibibazo
Inkunga yawe izafasha imiryango y’impunzi nshya mu gihe cy’ibibazo no mu gihe bakeneye gukemura ibibazo by’ibanze nk’icumbi/inzu, ibyo kurya, imyambaro, kwishyura fagitire zabo za buri kwezi, ndetse no gukemura ibindi bibazo.
Ukeneye gufasha buri kwezi?
Murakoze ku nkunga yanyu idufasha guhindura ubuzima bw’impunzi nshya muri Lansingi
Ukeneye andi makuru, nyabuneka wavugana na Erika Brown-Binion kuri iyi nimero ya telefoni 517-999-5090.
Impano zo mu bubiko cyangwa gutanga imiitungo
Urifuza cyangwa umuntu ukunda kuba yafasha ku mpano zo mu bubiko, ibikoresho cyangwa cyangwa gutanga imitungo ubicishije kuri Refugee Development Center? Andikira Erika, Umuyobozi mukuru, ushobora kugufasha mu bijyanye n’impano cyangwa muri iyi gahunda.
NYABUNEKA OHEREZA SHEKI KURI
The Refugee Development Center
600 W. Maple St. Suite A, Lansing, MI 48906
KURI TELEFONE
(517) 999-5090
Ibikoresho bitangwa ku miryango y’impunzi nshya
Niba wifuza gufasha ku bijyanye no gutanga ibikoresho ku mpunzi nshya, andikira RDC kuri info@rdclansing.org kugira ngo baguhe amabwiriza.