Ibyerekeye

Ibyerekeye

RDC ni umushinga wigenga udakorera inyungu washinzwe mu mwaka wa 2002 kugira ngo utange ubufasha ku mpunzi muri Michigan yo hagati .Utanga amahirwe yo kuba wabona ubumenyi mu buryo buziguye n’ubutaziguye,inshingano z’iki kigo n’ukwakira abantu bose ntawe uhejwe ku mpunzi zose kugira ngo twige kandi tubashe kugeza ku mpunzi ibyo zikeneye ngo zimererwe neza nk’abenegihugu.

Intego

Intego yacu n’ukubaka umuryango ukorana n’impunzi zisanzwe ndetse n’izije vuba mu burezi ,iterambere no kuzifasha.

Intumbero

Intumbero yacu ni uguharanira umuryango wakira buri wese nta busumbane aho abaje vuba bose babona amahirwe yo kwirwanaho no kwacyirwa.

Indangagaciro

  • Uburezi: Twumva uburezi nk’umusemburo w’uruhare rw’abaturage mu ngiro.

  • Impuhwe: Twerekana impuhwe dushyigikira gufasha abantu kwifasha no kugira imbaraga. Gufashanya: Twiyemeje gukorera mu bufatanye n’abaje ari bashya ndetse n’abafatanyabikorwa bari hafi tubereka ko kuba turi kumwe biduha imbaraga.

  • Kwacyira: Duharanira kugira ngo abamaze igihe inaha ndetse n’abashya nk’abaturanyi badufasha kugera ku muryango udaheza wakira buri wese kandi ugaha n’agaciro impano ya buri wese. Umuco Wo Guca Bugufi/Kudaheza: Twemera dushikamye guha agaciro ikiremwamuntu cyose nta busumbane n’ akamaro ko kubaha umuntu wese.

  • Udushya: Twiyemeje gutanga servisi z’ingirakamaro ndetse no guhora twihugura. Twishimira kwacyira ibitekerezo bishya, no kubona uburyo bushya bwo gufasha, gutabara no gutanga ibikenewe.

  • Kwiyemeza: Duha agaciro ishyaka ,umusanzu w’abakozi bacu ,abayobozi bo hejuru,abakorerabushake abafatanyabikorwa ndetse n’abaje ari bashya mu gushyiraho umuryango unoze kandi wacyira buri wese.