Ibyo dukora

RDC igira gahunda zitandukanye zo kubonana n’abantu imbonankubone ndetse no gukoresha ikorana buhanga uhereye mu kwigisha urubyiruko icyongereza ndetse n’ubujyanama ku miryango y’impunzi nshya mu kwinjira mu buzima bwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

RDC ifasha abantu imbonankubone ndetse hanakoreshejwe iyakure. Wasura RDC kuri: info@rdclansing.org HERE kugira ngo umenye byinshi cyangwa nawe wisangemo.

Porogaramu

Gahunda y’icyongereza: Gahunda y’ icyongereza yagenewe abanyeshuri bose guhera ku myaka 16 bifuza kongera ubumenyi bwabo mu cyongereza. Yigisha icyongereza ku nzego 6 mu buryo butandukanye, gahunda yacu ifasha buri munyeshuri wese kwiga icyongereza no kwihugura mu bumenyi bwabo.

Kwigisha: Mu kwigisha dufasha abanyamuryango bose kugira ngo bige icyongereza, kwiga gukoresha mudasobwa, akazi k,impuguke, kwitegura gukora akazi, abashaka kwisumbura mu kazi ndetse n’ibindi tugendeye ku byifuzo by’abanyeshuri.

Ubujyanama ku rubyiruko: Ubujyanama ku rubyiruko dufasha abanyeshuri guhera ku myaka 15-24. Urubyiruko turuhuza n’umujyanama kugira ngo bongere ubucuti, kugira ngo bite ku masomo yabo, no kwitegura gukora akazi,kwiga uko bakwitwara mu buzima nk’urubyiruko ruri gukura.

Abayobozi b’abahuzamuco: Umuyobozi w’umuhuzamuco afasha mu kuyobora, kwitabira, ubujyanama ndetse no kwiteza imbere mu muco n’ururimi ,gahunda z’impuguke ndetse no gutoza imiryango ya RDC.

Amahugurwa ku bijyanye n’amashuri: Amahugurwa yo kwiga afasha abanyeshuri gutsinda ku mashuri mashya yabo bakamenyekanisha abanyeshuri, imiryango yabo n’umukozi w’ishuri, kwigisha abanyeshuri imyifatire ndetse bakerekwa n’amashuri bazajya bigamo.

G.L.O.B.E (kongera amahirwe y’ubumenyi biciye mu cyongereza cyiza) Inkambi: Yo kwiyungura ubumenyi itanga amahirwe ku mpunzi nshya z’urubyiruko kugira ngo basobanukirwe aho batuye hashya no kongera ubumenyi bw’ururimi rw’icyongereza no kubona inshuti bazahorana mu buzima.

EFEL( Gukangurira imiryango kwiga hakiri kare): EFEL ni gahunda y’impunzi z’ababyeyi n’abana bafite bataruzuza umwaka kugera ku myaka 5 kwiga indirimbo, imikino no kwiga imyuga. Iyandikishe muri iyi gahunda ya EFEL.

Umwe na bose: Ku bufatanye bwa LEAP, umwe na bose ni gahunda idaheza yo kwigisha kuba ba rwiyemezamirimo, ikaba igamije gufasha ba rwiyemezamirimo bateye intambwe ndetse n’abagifite ubucuruzi buciriritse ndetse tutibagiwe n’abadafite kivugira, twavuga nk’abafite ibara ry’uruhu rutera, abagore, impunzi, abimukira n’abandi.

Imyuga no kwitegura kwiga kaminuza: Biteguwe na gahunda yacu yo kwiga ururimi rw’icyongereza, gahunda yacu y’imyuga na kaminuza ihari kugira ngo ifashe abanyeshuri gutsinda. Insanganyamatsiko zikubiyemo gushyiraho intego, kumenya uko wakwitwara mu byo wize, ubumenyi bugufasha kwitegura gukora, kwitoza uko wakora ikizamini gisaba akazi n’ibindi.

Kwirwanaho: Gahunda yacu yo kugerageza cyangwa se kwirwanaho ifite gahunda zitandukanye kandi zitangwa ku buntu ku baturanyi b’impunzi nshya harimo: Amakoti, ingofero, udupfukantoki (ga), amashuka, ibiringiti, ibikoresho byo mu biro, ibikoresho by’isuku, n’ibindi. Abakozi bacu bashyira imiryango ibyo bikoresho buri munsi.

Kwiga gukoresha mudasobwa: Gahunda yo kwiga gukoresha mudasobwa itanga isomo ryo gukoresha mudasobwa, kohereza ubutumwa (imeri), kwiga hakoreshejwe iyakure ndetse na interineti.

Kwiga gucunga umutundo: Kwiga gucunga umutungo ni gahunda igufasha kumenya gukoresha neza umutungo muri Leta zunze ubumwe za Amerika n,uko wakwiteza imbere, kwifasha mu bijyanye no kumenya gucunga umutungo, ibijyanye na banki, kwizigama ndetse n’amakuru ajyanye no gukoresha ikarita za banki n’uburyo wabitsa cyangwa ukabikuza hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubwenegihugu n’uruhare rw’umuturage: Gahunda yacu y’ubwenegihugu n’uruhare rw’umuturage mu gukunda igihugu itanga amasomo kandi agafasha umuntu ku giti cye kwitoza uko yategura ikizamini cyo kubona ubwenegihugu n’ubumenyi no kuba umwenegihugu ufitiye igihugu akamaro.

Ibiraro: Ibiraro ni umwanya wagenewe abakuze wo gusangiza ababyeyi ingamba, amakuru, ubumenyi, n’ubufasha bw’uko bafasha abana b’impunzi n’imiryango kuba yakwirwanaho.

Isanduku y’imboga: Isanduku y’imboga igenewe imiryango mishya y’impunzi kwakira imbuto n’imboga bimeze neza bitangwa buri cyumweru ku bufatanye n’ikigo cyitwa Allen Neighborhood Center.

Imikino y’umupira w’amaguru ku mpunzi nshya: Iyi gahunda yagenewe abanyeshuri biga mu mashuri mato b’impunzi nshya bakaba baha abagize aya makipe amahirwe: Yo kwiteza imbere mu myigire, gufashanya, imyitozo y’umupira w’amaguru ndetse no kugira inshuti.

Ishuri ry’ubuyobozi ku rubyiruko: Iri shuri ryagenewe urubyiruko kwitoza kuzaba abayobozi bazana impinduka zifite akamaro aho atuye babasha kugezwaho ibyo bakwifashisha n’ubumenyi bakeneye kugira ngo bashyire ibyifuzo mu bikorwa.

Doropini Senta: Itanga ubufasha bw’umuntu ku wundi, bagatanga inama ku baturanyi b’impunzi (inyigisho z’ibanze, kubona mudasobwa, kwandika impapuro zisaba akazi, gusaba akazi, no gusaba ishuri).

Urugaga rw’abagore b’abadozi: Urugaga rw’abagore/abategarugori b’abadozi rushyiraho umwanya aho abagore bigaubumenyi bw’ingirakamaro bashobora gukoresha kugira ngo babone akazi gashya, bakiga icyongereza, no kubaka ubucuti na bagenzi babo ndetse n’abakorerabushake bakorana na bo.

Ibijyanye n’ubuvuzi (ubzima): Bafasha kwiyandikisha mu bwishingizi, uko wabyitwaramo, ndetse n’imbonerahamwe yo kwiga ibijyanye n’ubuzima ndetse n’ubumenyi.

Ibijyanye n’amazu: Bafasha ibijyanye no gukodesha inzu, imibanire ya nyiramazu ndetse n’umucumbitsi (umupangayi) uburenganzira n’inshingano z’ucumbikiwe (umupangayi), inyigisho zo kuba watunga inzu yawe ku giti cyawe, inyigisho z’icungamutungo, kubona amakuru yagufasha, ndtese n’izindi serivisi zijyanye no kubona inzu idahenze kandi iri ahantu hatekanye.