Gahunda za RDC

RDC itanga gahunda zitandukanye ku bekeye kwiga bose.

Mbere na mbere turi abigisha, kandi tuzi ko kwigira ahantu hashya bigora bikanagira inzitizi nyinshi. Twizera ko kwiga ari umusemburo wo kuba umuntu yagira akamaro aho atuye ndetse no mu bikorwa. Twiyemeje gukora mu mikoranire myiza n’impunzi nshya, abafatanyabikorwa kandi tuzi ko turi hamwe dukomeye. Twifuza gukorana n’abaturage bamenyereye nk’abaturanyi badufsha mu muryango udaheza aho impano ya buri wese ihabwa agaciro. Twizera dushikamye agaciro kangana ka buri kiremwa muntu cyose ndetse n’akamaro ko kubaha n’ishema rya buri muntu. Twiyemeje gutanga ubufasha bukemura ibibazo ndetse no gukomeza kwiga. Duhora dutegereje kwakira ibitekerezo bishya, kuvumbura no gukoresha uburyo bwiza kugira ngo dukemure ibibazo biba bitabonewe ibisubizo by’impunzi zacu ndetse n’abaturanyi bacu b’abimukira. Niyo mpamvu twifuza gufasha umuryango wose mu gukubira hamwe ubufasha ku nkingi eshatu z’imikorere:

Uburezi

Ikigo cyacu cyashinzwe mu kwizera guhamye y’uko uburezi ari ipfundo ry’ubushobozi kugira ngo umuntu agere ku ntsinzi. Dutegura gahunda zacu ku buryo imiryango dufasha tumenya neza ko ubufasha bwacu bukemura ibibazo byabo byihutirwakandi bibagoye.

Engagement

Twifuza gutegura impunzi gutanga umusanzu aho batuye mu gihe tuba twubahiriza kandi tudahutaje imico yabo, ibyo bemera, ndetse n’imico. Gahunda zacu zigamije dufatanyije n’abaturanyi bacu b’impunzi ku ntego yo gukora nta kibatega ndetse bagatanga umusanzu nk’abenegihugu bafite akamaro.

Ubufasha

Inzitizi nyinshi zishobora kubangamira impinduka ku buzima bushya mu muryango mushya w’imiryango y’impunzi. Yaba akazi, ubuzima (ubuvuzi) ibibazo mu muryango, ibibazo by’ibanze cyangwa izindi mbogamizi z’ubuzima, itsinda ryacu rifite ibikenewe byose kugira ngo rifashe impunzi kuva muri ibyo bibazo tugafasha abantu bitewe n’ibibazo bafite ndetse tukanabohereza ku bafatanyabikorwa bacu batandukanye hano mu karere.