Amasomo y’icyongereza

RDC itanga amasomo y’icyongereza ku nzego zitandukanye ku banyeshuri bose.

Ukeneye kwiga icyongereza?

Hamagara 517-999-5090 cyangwa utwandikire kuri info@rdclansing.org cyangwa wohereze ubutumwa bugufi ukoresheje Facebook kuri https://www.facebook.com/RefugeeDevelopmentCenter.

Ikigo cya Refugee Development Center gitanga amahirwe yo kwiga icyongereza ku bantu bakoresha izindi ndimi (ESOL):

Gahunda yo kwiga icyongereza ku bavuga izindi ndimi (ESOL) kuri Refugee Development Center ikubiyemo uburyo bwuzuye bwo kumenya ururimi. Ikigeretse kuri ibyo, ishimangira by’umwihariko guteza imbere abanyeshuli mu gusoma, kwandika, kuvuga n’ubumenyi mu kumva.

Dutanga amahirwe yo kwiga icyongereza umunyeshuri ari kumwe n’umwigiha ndetse no kuba yakwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga (iyakure). Niba ushishikajwe no kwiga utarikumwe n’umwigisha online (iyakure) watwandikira unyuze kuri info@rdclansing.org. Amasomo yose ni ubuntu.

Ubumenyi bwo mu kazi gahunda

Yacu igamije gufasha abanyeshuri biga bakuze kugira cyane ubumenyi bw’ibanze no gutera indi ntambwe mu myigire, amahugurwa, cyangwa ku bagitangira akazi kinyamwuga haba ari ku rwego rwo mu karere cyangwa hanze yako.

Amasomo yo kumenyekanisha umwuga

RDC yashyizeho iyi nteganyanyigisho kugira ngo iyobore abiga muri gahunda zabafasha gushyiraho intego z’imikorere, kubona serivisi z’ubumenyi bakeneye kugira ngo bagere ku ntego zabo ndetse no kugerageza kuba bahindura ubukungu.

Mudasobwa / kwiga ibijyanye

Ikoranabuhanga nk’urufunguzo ku masomo yose ku rwego rwose. Amasomo yacu ahuza ubumenyi ku ikoranabuhanga mw’ipfundo ry’nteganyanyigisho tugamije ko abanyeshuri bahabwa ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhangakandi bakaba bashobora kwiga amasomo y’iyakure nk’uko babyifuza.

Gana Ikigo kigisha icyongereza

Dutanga amoko atangukanye y,uburyo abanyeshuri bakwitabira ku gihe kugira ngo babashe kubona ibyo bakeneye byose n’abalimu kugirango bihugure mu rurimi rw’icyongereza kandi babashe no kongera ubumenyi.

Ubwenegihugu

Ihugure mu bumenyi bw’icyongereza kugira ngo uzabashe gutsinda ikizamini cyo kubona ubwenegihugu.

Bose bahawe ikaze.
Tugane uyu munsi!