Amateka

Amateka

Ikigo cya Refugee Development Center (RDC) ni ishyirahamwe ridakorera inyungu ryashinzwe mu mwaka w’2002 kugira ngo gitange ubufasha bwihariye, budafifitse ku mpunzi ziri mu karere ka Michigani yo hagati. RDC yatangiye ari ishyirahamwe rito rifasha impunzi kubona ubufasha bw’ibanze none yaje kuba ishyirahamwe ryagutse rifasha impunzi zo muri aka karere. Igendera ku mahame yo gutanga ikaze, ntaguheza, n’akamaro k’uburezi, RDC itanga mu buryo bwagutse amahirwe yo kwiga mu buryo buziguye, nubutaziguye kugira ngo dufashe impunzi kwirwanaho mu turere dushya zituyemo. Intego nyamukuru ya RDC ni ugukora iyo bwabaga kugira ngo tugire imikoranire myiza nimpunzi zaba iza cyera nizije vuba tubashe kuzigezaho ubufasha, ubumenyi ndetse no kwiteza imbere.

Mu myaka makumyabiri ishize impunzi nshyashya zavuzeko zikeneye ahantu ho guhurira ngo zige ibijyanye nigihugu cyabo gishya. Banavuze ko bakundaga gusabana kandi bari bazi ko byabafasha kumva ko bashinze imizi mu mujyi watu kandi bakaba bumva byabafasha gushyikirana n’abaturage ba kavukire. Guhera ubwo, gahunda zacu zose zibanze kuri izi ntego ebyiri. Nk’uko tuza kubibereka nyuma mu magambo arambuye, RDC itanga amasomo y’icyongereza ku bavuga izindi ndimi (ESOL), gahunda z’urubyiruko nyuma y’amasomo, amatsinda afasha, ibiganiro byo kwiteza imbere mu gihe cy’impeshyi, na gahunda zo kwakira impunzi nshyashya ku bibazo ibyo aribyo byose zaba zifite.

Gahunda ikigo cya Refugee Development Center yari ifite yari ukuziba icyuho muri serivisi zitangwa ku mpunzi ndetse n’abimukira. Ibibazo byakunze kugarukwaho n’impunzi nshya kwari ukubona amahirwe yo kwiga mu buryo bworoshye, no gushyiraho uburyo abantu bajya bahura n’abo batuye mu gace kamwe. Guhera ubwo, nibwo RDC yavutse. Impamvu yo kuvuka kwacu yari ugufasha, ndetse no gukemura ikibazo kijyanye no kwiga impunzi nshya zari zifite kugira ngo zibashe kumenyera no kuba babasha kwirwanaho aho batuye. Ikibazo gikakaye cyo gucikirizamo amasomo, imico itandukanye, n’ihungabana rijyanye no kuba barahunze intambara zononnye ibihugu inkeke zakemurwa n’ingamba zo kuba uri impuguke, kuba uzi umuco, no kuba abantu babasha gusabana mu nce zifite amoko atandukanye. Ku myaka 20 y’uburambe muri gahunda yo gufasha impunzi nshyashya muri gahunda zacu, impuguke n’inararibonye ibasha kwgera abo bantu aho batuye, RDC niyo ibasha gufasha impunzi kubona ahantu hafite umutekano wabona ubutaka ndetse n’abaturanyi batuma wirwanaho ukanatera imbere.