Impunzi 101
Kugira aho ubarizwa
“Ndifuza kujya mu rugo,ariko iwacu ntamutekano ugahije uhari(ni mu kanwa k’inyamaswa)iwacu ni itaho ry’intwaro kandi nta muntu wakwifuza kuba iwabo keretse iyo bamwirukanye cyangwa bamubwiye kuhava n’ubwo yaba ari umuntu.”
–Umusizi Warsan Shire
Abantu bose bagomba kugira aho babarizwa.
Impunzi ninde?
Impunzi ni abagabo,ni abagore n’abana bahunze intambara,gutotezwa cyangwa se ibibazo bya politiki bakambuka imipaka kugira ngo babone umutekano mu kindi gihugu. Bakaba basubira iwabo mu gihe umutekano ugarutse, bakaba baguma iyo bagiye gushakira ubuhungiro by’igihe runaka cyangwa se bamwe bakaba bajyanwa mu bihugu bya gatatu nka Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ninde ushakisha ubuhungiro?
Nk’impunzi, ushakisha ubuhungiro ni umuntu wavuye mu gihugu cye kandi akaba afite impungenge (ubwoba) bwo gusubira iwabo bitewe n’ubwoba bufite ishingiro bwo gutotezwa bitewe n’ibara ry’uruhu rwawe,iyobokamana, ubwenegihugu bwawe, cyangwa se kuba ubarizwa mu gice runaka cyaba icy’abantu runaka cyangwa gishingiye kuri politiki. Usibye impunzi,zibasha kubona zibasha kwemererwa kuzanwa n’ibiro bishinzwe abimukira mbere y’uko bagera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abantu bishakira ubuhungiro ku giti cyabo barabisaba bakaba babihabwa baramaze kugera hano muri Amerika.
Impunzi zijya he?
85 ku ijana by’impunzi ku izi bakirwa n’ibihugu bifite ubukungu buke. Turikiya yakiriye Miliyoni 3 n’ibihumbi 600 z’impunzi, kurusha ikindi gihugu icyo aricyo cyose ikurikiwe na Colombiya, Pakisitani, Uganda n’Ubudage, buri gihugu abantu barenze Miliyoni.
Bigenda bite iyo umuntu abaye impunzi?
Impunzi nyinshi ziba zishobora gusubira iwabo mu gihe amahoro agarutse cyangwa igihe cy’imidugararo.Impunzi zimwe n’ubwo bimeze bityo usanga zikomeje zikerekeza mu bindi bihugu iyo ibihugu zikomokamo bikomeje kubura umutekano kandi n’ubwoba zifite bufite ishingiro bw’uko batotezwa. Impunzi rimwe na rimwe ziba zifite amahirwe yo kuba zakubaka ubuzima bushya mu bihugu zishakishamo ubuhungiro. Umubare mucye cyane ku ijana ku isi yose w’impunzi niwo ujyanwa mu bihugu bya gatatu nka Leta zunze ubumwe za Amerika. Gahunda yo kuza muri Amerika igenda gahoro; impunzi zimara hafi imyaka 20 zitegereje kujyanwa muri Amerika.
Ninde wishyura kujyira ngo impunzi ibashe gukora urugendo?
Impunzi zigomba kwishyura umwenda w’urugendo vuba nyuma y’aho zigereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Impunzi zaba zihitamo umujyi zizaturamo mu gihugu cy’umutekano?
Impunzi ntizihitamo aho zizatura mu gihugu cya gatatu (cy’umutekano) Cyereka iyo hari umunyamuryango wabo bazabahuza, impunzi ziba zigomba gukurikiza gahunda yo gutwara abantu mu bihugu bifite umutekano hashingiwe ku bihugu bakomokamo baba bafite amahitamo make cyane y’aho bazajyanwa.
Ese impunzi zaba zemerewe mu buryo bujyanye n’amategeko kuba muri Amerika?
Impunzi iza muri Leta zunze ubumwe za Amerika igomba kujya muri gahunda ndende yo gusuzuma imibereho ye cyera no gutegereza. Bahamagarwa n’ibiro bya Leta kandi baba bemerewe mu buryo bw’amategeko gutura no kuzabona ubwenegihugu. Bagomba gutegereza umwaka umwe bakabona ikarita y,icyatsi kibisi (Girinikadi) n’imyaka itanu bakabona ubwenegihugu.
Kubera iki ikaze?
“Mpa umunaniro wawe,mpa ubukene bwawe,ibikubuza guhumeka neza,imyanda iteye ubwoba mu nyanja yawe isendereye.Binyoherereze,abatagira iyo baba,inkubi y’umuyaga indiho,Nzamuye itara ryanjye iruhande rw’umuryango wa zahabu!”
– Amagambo yacapishijwe kuri Statue y’Ubwigenge, Emma Lazarus November 2, 1883
Kuzanwa mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za America no muri Leta ya Mishigani
Guhera mu mwaka wa 1975, Leta zumze ubumwe za Amerika zakiriye miliyoni zirenga eshatu z’impunzi ziturutse mu mpande zose z’isi. None izi mpunzi zubatse ubuzima bushya bw’imiryango muri leta 50 zose. Umujyi wa Lansing ni umwe mu bigufasha muri uru rugendo kuva rutangiye ubu yakiriye impunzi zirenga ibihumbi 20 kumara imyaka irenze mirongo ine n’itanu. Iyo twakira impunzi,zihindura ubuzima bwacu n’aho dutuye mu buryo bwiza cyane. Leta zunze ubumwe bw’Amerika yakira impunzi zifite zazahaye cyane ikaba ir ku isonga mu bihugu byakira impunzi mu myaka isaga mirongo.
Impunzi n’imiryango yazo basusurukije Igihugu cya Amerika. Abaturanyi b’impunzi, inshuti ndetse n’abo bakorana. Ni abarimu,abikorera ku giti cyabo kandi batanga umusanzu ukomeye aho batuye mu gihugu cyose.
Impunzi zigira uruhare rukomeye mu iterambere rya Mishigani–mu bukungu, mu mubanire ndetse no mu muco–gutuma Leta yacu ikomera kandi itera imbere. Impunzi nshya zifite ubucuruzi bwazo, zifite amazu yazo ku giti cyazo, zishyura imisoro, ni abanyeshuri,abarimu kandi n’abaturanye. Dufite ishema kuko zishinze imizi kandi zikaba zumva zifite aho zibarizwa mu duce ziherereyemo.