Lensingi

Impunzi muri Lensingi

Impunzi zingana iki muri Lensingi?

Lensingi ifite amateka maremare mukwacyira impunzi. Kuva mu mwaka w’1980 Lensingi yakira impunzi nshya zigera kuri 500 buri mwaka. Imyaka isaga mirongo ine umujyi wa Lensingi wakiriye ibihumbi 20 by’impunzi ubu zidufasha kugira akarere kacu neza.

Impunzi ziri muri Lensingi zikomoka he?

Akarere ka Lensingi k’impunzi gafite abantu bakomoka muri Afuganisitani, Bosiniya, Buruma, Butanizi, Abarundi, Abanyekongo, Abo muri Kongo Burazavile, Korowasiya, Kiba, Abanyetiyopiya, Iritereya, Himongo, Irani, Iraki, Abakurude, Abanyaliberiya, Abaturikiya, Abasomali, Abantu b’Abasomali, Abanyasudani, Abasiriya, Abaviyetinamu, ndetse n’undi mubare muto w’ubundi bwoko bava mu bihugu byisnhi byo ku isi.

Impunzi zigera zite muri Lansingi?

Kubw’impamvu zitandukanye, ibihugu by’abaturanyi aho impunzi zahunze usanga banga ko zisanzura mu gihug—zikagumishwa mu nkambi, cyangwa zitemerewe gukora hanze y’inkambi n’ibindi. Iyo hafashwe icyemezo cy’uko umubare muto w’impunzi usubizwa mu bihugu byazo cyangwa zikiga buhoro buhoro uko zatura mu bihugu by’abaturanyi, LONI Umuryango w’abibumbye ishami rishinzwe impunzi ihitamo umubare muto cyane ku ijanisha ujya mu bihugu bya gatatu 1% gusa ry’impunzi, tugendeye ku makuru duhabwa n’Inteko y, Amerika ishinzwe impunzi n’abimukira (The U.S Committee for Refugees and Immigrants).

Hari ibihugu bike cyane bitagera kuri 20 byakira impunzi mu buryo buhoraho mu bihugu bya gatatu. Ku makuru dukesha UNHCR, ku bikumbi 88.000 by’impunzi ku isi yose mu mwaka w’2008, Leta zunze ubumwe z’Amerika zakiriye impunzi zigera ku bihumbi 60,000. Mu mwaka wa 2018, Leta zunze ubumwe z’Amerika zonyine zacyiriye 22,491, umubare muto cyane mu mateka ya gahunda yo kwacyira impunzi mu bihugu bya gatatu.

Urugero rw’abaturage b’impunzi zakiriwe muri Lansingi mu myaka yashize twavuga nk’impunzi z’abirabura b’abakirisitu batotejwe muri Sudani, n’abandi baje vuba, Ababuruma, Ababutanizi bahigwaga na Goverinoma mu gihugu cyabo, ndetse n’Abanyafuganisitani bahungishijwe kubera guhigwa n’Abatalibani.

Ni ubuhe bufasha impunzi zihabwa?

Ikigega kizunguruka cyishyura amatike yindege. Impunzi noneho zigura amatike yabo ukoresheje inguzanyo. Impunzi imaze kwimurwa yishyuye ikiguzi cyitike amafaranga arashobora kongera kugurizwa kugirango azane impunzi nyinshi. Impunzi ni biteganijwe gutangira kwishyura uyu mwenda nyuma gato yo kwimurwa mu baturage.

Hashiseri Umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi cyangwa undi muryango ukora nka wo utanga amahugurwa y’igihe gito mbere y’uko impunzi zizanwa hano muri Amerika. Muri rusange, aya mahugurwa yigisha abantu uburyo baramukanya, n’uburyo bakoresha ibikoresho byo mu kikoni. Nyuma y’uko baje, ikigo cyabakiriye kibafasha kubona ubufasha bakeneye. Ubu bufasha harimo ibyo kurya, gahunda zo kwa muganga, kubona ibyangombwa, kubona icumbi, imyambaro, no gushaka akazi. Ubu bufasha buhabwa impunzi bumara igihe gito, kandi baba biringiye ko impunzi yabasha kwifasha mu buzima busigaye muri iki gihe. Aha niho ishyirahamwe rya Refugee Development Center ishobora gufasha.

Ni youtube ruhare rw’ikigo gifasha impunzi Refugee Development Center?

Gahunda iriho ya RDC ni ishuri ry’icyongereza. ubujyanama, kwigisha, gusura abantu mungo, ishuri ry’ubuyobozi, gahunda zo mu cyi (mu mpeshyi), guha abantu ibyo kurya, kaminuza no gufasha abantu mu bijyanye n’imyuga yabo, gufasha ba rwiyemezamirimo, amatsinda yo gufasha abantu kugira ubuzima bwiza,ndetse na gahunda zo kwakira abantu. Dukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mu duce batuyemo, abakozi ba RDC bibanda mu kumenya ibibazo abantu bafite n’ubufasha bahabwa. Bigendeye ku mahame yo gutanga ikaze, kutarobanura no kwereka abantu ko bafite aho babarizwa, RDC itanga mu buryo bwagutse amahirwe yo kwiga byaba kwiga mu buryo buziguye cyangwa ubutaziguye kugira ngo dufashe impunzi n’imiryango yazo mu kugerageza kwabo mu duce dushya batuyemo. RDC itanga ubufasha bwihariye kandi budafifitse mu karere ka Mishigani yo hagati kandi ikaba ari ikiraro hagati y, umuryango mugari impunzi/abimukira n’imiryango yabo.