Amahugurwa/Ubujyanama

Ba umujyanama!

Incamake

Ubujyanama ku rubyiruko bufasha guhugura umuntu ku wundi ku mpunzi z’abanyeshuri. Duhuza buri mpunzi y’umunyeshuri n’umujyanama kugira ngo abashe ku muhugura bya kinyamwuga buri cyumweru. Abajyanama bakorana bya hafi n’abanyeshuri kugira ngo bashimangire ubumenyi bw’ibanze, Guteza imbere umuco w’imyigire byiza ifite ireme, no gucukumbura uburyo butandukanye bw,imikorere n’amashuri ya kaminuza. Abajyanama bamara umwanya uhagije mu guteza imbere imibanire n’abanyeshuri no gushyiraho uburyo umuntu yagira icyo akora ku ntego z’imyigire ndetse n’ubuzima busanzwe buri imbere. Kuri bombi ari uhugura n’uhugurwa bigira akamaro ntagereranywa.

Abanyeshuri bacu

Gahunda yo guhugura yibanda ku rubyiruko rwigiye hejuru nko guhera ku yaka 15-24. Imiryango y’impunzi dukorana ituruka hirya no hino ku mubumbe mu bihugu bitandukanye nka Somalia, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Afuganisitani, Iraki, Siriya n’ahandi. Aba banyeshuri bafite ishyaka ryo kwiga icyongereza,gutsinda bya kinyamwuga, kugira inshuti, no kwirwanaho bategura ejo heza.

Abajyanama bacu

Abajyanama ba RDC wongeyemo n’abarimu, abanyabukorikori, abanyeshuri ba kaminuza, abikorera ku giti cyabo, ba rwiyemezamirimo n’abandi. Bose bakeneye gushyiraho akabo ngo bafashe urubyiruko mu nzira yo gutegura imizamukire yabo. Abajyanama bahera mu busabe, kwiyandikisha n’amahugurwa mbere y’uko batangira kuba bagufasha. Bakurikizaho kugufasha kugira ngo bamenye badashidikanya ko abagenerwabikorwa babo bateye imbere.

Shyiraho ubudasa mu buzima bw’urubyiruko.
Ba umujyanama. Jackson Schooley @ jschooley@rdclansing.org