Amazu
Hariho ibikoresho byinshi byo gushyigikira amazu. RDC irahari kugirango ifashe!
Umuhuzabikorwa wamazu ya RDC
Gahunda y’ikaze y’abaturanyi ishinzwe iterambere ry’impunzi ni gahunda nshya izafasha impunzi n’abinjira mu gihe kizaza bafite inkunga y’amazu, igenamigambi ry’amazu no kuzigama, gusoma no kwandika mu bijyanye n’imari, inzu ikodeshwa / inzu ikodeshwa, gusura ingo zikomeje, no kuzenguruka inkunga yo gusezerana n’umuryango. Porogaramu itanga:
- Gahunda itunganijwe intambwe ku yindi ifasha imiryango ifite:
- Ibikorwa byo kubura umutekano muke
- Gutegura nyir’urugo Gutegura no Kwiga
- Kumenya Imari
- Nyirinzu / Inkunga y’Ubukode
- Gusura Urugo Urugo
- Kuzenguruka Inkunga yo Gusezerana Imiryango
In Lansing, MI:
Capital Area Housing Partnership (CAHP)
Ikigo gishinzwe Gufasha mu bijyanye n’amazu bafasha abantu muri ibi bikurikira:
- Guteza imbere imiturire itarobanura bita ku bijyanye n’amazu aciriritse, gutunga inzu ndetse no kugira umutekano mu bukungu muri Mishigani yo hagati. Fata gahunda umenye ibi bikurikira:
- Inyigisho zijyanye n’uko wagura inzu ndetse no kubaka icyizere mu bijyanye n’inguzanyo no kwishyura
- Ubujyanama ku bijyanye n’ubukungu
- Inzu zitandukanye, ibikari ndetse n’ibikoresho byo gusana n’amahugurwa yabyo
Center for Financial Health
Ikigo kijyanye n’ubuzima bw’ubukungu Gitanga ibikoresho n’amakuru ku bantu kugira ngo bafashe abantu gufata ibitekerezo bihamye, kugira inzu zifite umutekano, nziza kandi zidahenze. Harimo serivisi:
- Kwigishwa ibijyanye n’ubukungu
- Amashuri
- Ubujyanama bujyanye n’Inzu/imiturire
City of Lansing Housing Code Compliance
Gahunda y’umujyi wa Lansingi mu gufasha ibijyanye n’amazu. Gufasha ibijyanye n’ubuzima, ubwirinzi, imiturire myiza ndetse n’imituranire.
- bijyanye n’imbwa zirya abantu cyangwa zica ndetse n’inyamaswa,hamagara 517-676-8370
- Iminuko ihumura nabi nka gaze, hamagara 517-483-4361
- Ku bijyanye n’urusaku rukabije, cyane cyane nyuma ya saa yine z’ijoro Hamagara 517-483-4600
Habitat for Humanity- Capital Region
Imiturire myiza y,abantu mu Gice cy’umujyi-Gufasha abafite amazu yabo no kubaha amahirwe kubingiza imitungo mike y’abaturage b, intara ya Ingamu bemerewe gufashwa:
- Gusana amazu ku bafite ubushobozi bucye bwo kwishyura
- Uturaro twagenewe abadukeneye bitewe n’ibibazo bafite
- Gufasha abifuza kugura amazu
Homeowner Education Resource Organization (HERO) Tool Library
- Capital Area Housing Partnership itanga ibikoresho ku buntu mu baturage ba Lansingi ku bijyanye n’imiturire myiza, imirambi, ndetse n’imishinga yo gufasha
- Ibikoresho birahari, hrimo: imashini zitobora, inkero/urukero, inzego zikoreshwa mu kubaka, utumashini turinganiza, ndetse n’ibindi byinshi.
- Hamagara 517-332-4663 ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa se ugasaba ifishi y’ubunyamuryango
Lansing Board of Water Light (BWL) Hometown Energy Savers (Ikigo cya8 Lansingi gishinzwe amazi n’amashanyarazi)
- Gahunda, gusubizwa, no kugabanyirizwa ibiciro kugira ngo ubashe kuzigama no kugira amashanyarazi imuhira
- Ibikoresho ku giciro gito
- Gusurwa mu rugo ku buntu,hagamijwe kugufasha kuzigama umuriro/amashanyarazi
- Hamagara 1-800-573-3503 niba ukeneye ibindi bisobanuro
Lansing Capital Area Salvation Army
Ikigo giherereye mu mujyi gifasha mu bijyanye n’ubwishyu bw’icumbi ndetse no kwishyura inyemezabuguzi.
- Kwishyura ibyo ukenera buri kwezi, kwirukanwa mu nzu, no gufashwa kwishyura ukwezi kwa mbere k’ubukode:
- Mu gihe inkunga zihari
- Rimwe mu mezi
- Hamagara 517-482-9715
Lansing Housing Commission
Komisiyo y,ibijyanye n’amazu mu mujyi wa Lansingi
-
Amazu y’ingoboka/afasha abatishoboye n’andi makuru:
- Abayobozi Igice cya8 ndetse no gukomeza gutegereza ku rutonde - Bayobora imitungo y’amazu y’ingoboka mu mujyi wa Lansingi - Ubukode 30% ku nyungu - Hamagara 517-487-6550 niba ukeneye ibindi bisobanuro
Legal Services of South Central Michigan
Ubufasha ku bijyanye n’amategeko kugira ngo ubone imfashanyo ku nyungu rusange, mu mategeko y’inzu, n’ibindi.
- Umurongo mgemderwaho kubyo winjiza nta kiguzi utanze kubabyemerewe
- Hamagara 1-888-783-8190
Michigan State University (MSU) Rental Housing Clinic (Legal Aid) Abacamanza n’abavoka b’amazu muri Kaminuza ya ya Leta muri Mishigani (MSU)
Inyigisho kubako n’umupangayi (ucumbikiwe) na nyiramazu ndetse no kuba bagufasha mu butabera ku bafite ubushobozi buciriritse bahobotewe bishingiye ku mpamvu runaka bashobora kwirukanwa munzu badahawe inzandiko zibahamagaza mu rukiko.
- Ugomba guhamagara 517-336-8088 ugahabwa gahunda
- Bafungura gusa mu giye cy’umwaka wo kwiga amategeko
- Reba ibyagufasha bikaguha murongo cyangwa umuyoboro ku birebana na nyiramazu n’umupangayi: https://www.law.msu.edu/clinics/landlord-tenant-guide-2017-pdf
Tuesday Toolmen
Ni abakorerabushake bafasha mu gusana inzu no kumenya ko inzu ifite ibikenewe byose. Abakorerabushake bagufasha gusana ibyo mu rugo byononekaye ndetse n’ihinduka ry’ibyagufasha munzu ifite umutekano ku bantu bakuze kdi bafite ubumuga buhoraho. Iyo mishinga twavuga:
- Utwuma bashyira ku rukuta kugirango umuntu akoreshe ubwiherero
- Amatapi bashyira ku ngazi/esikariye kugira ngo uhatambuka atagira ikibazo
- Utwuma dushinzwe kumenya ahari umwotsi n’umwuka uhumanya
- Imiryango yo hanze
- Utwuma twifashishwa mu kongera no kugabanya ubushyuhe munzu
- Utwuma dufasha mu kumenya ko hafi yawe hari abantu cyangwa ibintu, twifashishwa mu gucunga umutekano w’imuhira
Ibikoresho:
Housing Choice Voucher Program (Section 8) Gahunda ifasha abantu iby’amazu (Igice cya 8)
Ubufasha ku miryango yinjiza umutungo (Amafaranga) uri hasi cyane kugira ngo babone inzu nziza, zifite umutekano ndetse n’isuku. Bafasha:
- Kureba ko wemerewe
- Kuzuza ibisabwa kugira ngo ubashe gusaba ubufasha
- Ubufasha butandukanye
Michigan State Housing Development Authority(MSHDA)
Ikigo cya8 Leta ya Mishigani gifasha abapangayi bafite ibibazo byo kwishyura. Amakuru ajyanye no gukodesha muri Mishigani:
- Gufashwa mu bijyanye no kwishyura inzu hifashishijwe, Federali, Leta cyangwa se imishinga yo mu karere bikora ibyerekeye amazu
US Department of Housing and Urban Development (HUD)
Ikigo gizhinzwe amazu n’iterambere muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Gahunda ya Leta ifasha muri ibi bikurikira:
- Amafaranga yo kwishyura ubukode/inzu
- Inzu z’ingoboka/abatishoboye
- Amakuru ajyanye n’ubukode
Umurongo wa Guverinoma (USA.Gov)
Gahunda ya Guverinoma ifasha abaturage binjiza inyungu nke bakeneye inzu ziciriritse. Amakuru ni aya:
- Ubufasha bwo kwishyura ubukode/inzu
- Inzu rusange
- Amazu akodeshwa aciriritse
- Inyemezabuguzi z’inzu (Igice cya8)
- Amakuru ajyanye n’ivangura